Ray Copeland yashinje inshuti za DMX kumutererana mu rupfu rwe

Ray Copeland yashinje inshuti za DMX kumutererana mu rupfu rwe

 Oct 19, 2025 - 22:15

Uwahoze ari umujyanama wa nyakwigendera DMX, akaba na nyirarume, Ray Copeland, yashinje inshuti n’abafatanyabikorwa ba hafi b’uyu muraperi kutagira uruhare mu gutanga ubufasha bw’amafaranga ubwo bari mu myiteguro yo kumushyingura.

 Copeland yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’urubuga AllHipHop, aho yavuze ko nyuma y’urupfu rwa DMX ku wa 9 Mata 2021 mu bitaro bya White Plains, New York, yahamagaye abantu batandukanye bari inshuti ze za hafi cyangwa abakoranye mu muziki, ariko bose bakamubwira ko nta bushobozi bafite.

Yagize ati:“Igihe cya gahunda z’umuhango wo gushyingura DMX, nahamagaye buri wese kuva kuri Ruff Ryders, Swizz Beatz, Steve Rifkind kugeza kuri Def Jam. Nababwiye uko ibintu bihagaze, ariko buri umwe arambwira ngo nta bushobozi afite. Nuko ndavuga nti ‘nta kibazo, nzabyikorera."

Copeland yavuze ko nyuma yo kubona ko nta bufasha abonye, yafashe icyemezo cyo kubikora ku giti cye, ategura umuhango munini wo gushyingura wabereye muri Barclays Center, i Brooklyn, New York, aho abantu benshi bari bitabiriye.

Nubwo bitari byoroshye, Copeland yashoboye gukusanya amafaranga arenga ibihumbi 150 by'amadorari ku bufasha bw’inshuti nke zirimo Germaine Miller n’umwunganizi mu mategeko Ron Sweeney.

Yasoje agira ati:“Ndashimira cyane Germaine Miller ku ruhare rwe rukomeye. Iyo ataba we, sinari kubasha gushyingura umwuzukuru wanjye mu cyubahiro akwiye. Ni we watanze amafaranga menshi kugira ngo byose bigende neza.”

DMX, wamenyekanye cyane kubera indirimbo nka Ruff Ryders’ Anthem, Party Up na X Gon’ Give It to Ya, azakomeza kwibukwa nk’umwe mu baraperi bakomeye cyane mu mateka y’umuziki wa Hip Hop ku isi.

Inshuti za DMX zaramutereranye nyuma yo gupfa