Rafael York, wamenyekanye cyane mu makipe yo muri Swedeb nka IFK Värnamo, Sandvikens IF, Kalmar FF, AFC Eskilstuna na Gefle IF, yashyize hanze amafoto yerekana ko yavunitse, asa n’uhinyuza ibyavuzwe ko yanze kwitabira ubutumire bwa Amavubi nta mpamvu ifatika yatangaje.
Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, York agaragara arimo gucumbagira ndetse arimo kugendera ku mbago, ibintu benshi nyine bafashe nk’ubusobanuro bw’impamvu ataje gukinira ikipe y’igihugu.
Ibi bibaye nyuma y’uko umutoza Amrouche atangarije ko abakinnyi bamwe, barimo York na Sahabo, badashyira imbere igihugu, ahubwo bagashingira ku nyungu zabo bwite, cyane cyane iz’amafaranga.
Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira umutoza bavuga ko abakinnyi bakwiye gukunda igihugu, abandi bakavuga ko bidakwiriye kunenga umukinnyi utarabanje kumenya neza impamvu yo kutitabira, cyane cyane ko impamvu ishobora kuba uburwayi.
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yikomye abakinnyi barimo Hakim Sahabo
Rafael York yari yanenzwe n'umutoza ko dakunda ikipe y'igihugu
Rafael York yagaragaje ko yavunitse nyuma yo gushinjwa ko yanze kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu
