Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, Ruto yagarutse ku matora aherutse kuba muri Tanzania ndetse n’azategurwa muri Uganda mu kwezi kwa Mutarama, avuga ko buri gihugu gifite inzira cyanyuramo mu kubaka no gukomeza demokarasi.
Perezida Ruto yavuze ko Kenya yageze ku rwego rushimishije mu miyoborere ishingiye kuri demokarasi.
Yagize ati:“Kenya imaze gutera intambwe ikomeye mu kwimakaza demokarasi. Nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe, dufite ishingiro rikomeye ry’ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage.”
Yashimye kandi imbaraga abaturage ba Kenya bashyira mu kwitabira amatora no gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko demokarasi ya Kenya ikura umunsi ku wundi.
Ruto yasabye ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba gukomeza gushyira imbere ubufatanye n’imiyoborere myiza, avuga ko iterambere rirambye rishingira ku demokarasi ikomeye n’ishyirwa imbere ry’uburenganzira bwa muntu.
