Putin yabitangaje ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, wasuye Moscow ashaka inkunga ndetse n’ubufasha bw’ubuhuza mu kibazo cy’intambara kimaze gufata indi ntera hagati ya Iran na Israel.
Putin yagize ati:“Uburyo ibi bitero byakozwe ntabwo bufite ishingiro na rimwe. Ni igikorwa kigayitse cy’ubushotoranyi kandi kigamije guhungabanya umutekano n’ubusugire bwa Iran.”
Yakomeje avuga ko u Burusiya buzakomeza gukora ibishoboka byose mu gufasha abaturage ba Iran.
Ibitero byavuzwe byabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru, ubwo indege z’intambara za Amerika zagabaga ibitero ku bigo bitandukanye bya nikileyeri muri Iran, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibi bihugu wo umaze icyumweru kirenga.
Minisitiri Abbas Araghchi yashimye ubufasha bwa Putin, avuga ko Iran yizeye ko u Burusiya buzagira uruhare rufatika mu kugarura ituze n’umutekano mu karere.
Ibiri kuba byazamuye impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka zishobora kuvuka mu gihe uwo mubano mubi wakomeza gufata indi ntera.
Ku munsi w'ejo Amerika yasabye ibitero ku bigo bitunganya nikileyeri muri Iran
Putin yijeje Iran ko ayiri inyuma
