Perezida Kagame yatunze intoki ibihugu byigira ababyeyi ba demokarasi

Perezida Kagame yatunze intoki ibihugu byigira ababyeyi ba demokarasi

 Jun 17, 2024 - 14:24

Perezida Kagame yatunze intoki abanenga demokarasi y'u Rwanda, agaragaza ko bakunda kwivanga mu matora yo mu bindi bihugu, nyamara mu gihe waba wivanze mu yabo bakaba bakwica.

Kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), cyibanze ku ngingo zirimo imyaka 30 ishize u Rwanda rwiboheye, ibyagezweho muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, ndetse n'icyerekezo cy'Igihugu mu myaka iri imbere.

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, yerekanye ibintu bibiri Abanyarwanda bakwiye kuvana mu mateka Igihugu cyanyuzemo, aho yavuze ko icya mbere ari amateka Abanyarwanda bazi kandi basanganywe, yanavuyemo kwibohora.

Ati "Icya mbere ni amateka yacu tuzi dusanganywe, yavuyemo kwibohora. Kuvuga ko tutabaho nk’uko twabayeho muri iyo myaka ya kera. Ni amahitamo ashingiye kuri ibyo ngibyo. Icya kabiri ni ukubaka ubuzima bwacu bujyanye n’ayo mahitamo.''

Perezida Kagame kandi, yagaragaje ko ibihugu byinshi uzumva binenga politike z’ibindi bihugu, kenshi byo bitajya byihanganira abashobora kwivanga mu ya byo.

Ati “Bafite amategeko akomeye ndetse bavuga ko badashaka uwo ariwe wese kwivanga muri politike yabo, iyo bije ku matora, ukagira icyo uvuga kuri politike yabo uvuye hanze, babikwicira, ntabwo ari ibintu byo gushidikanyaho, ariko biraborohera kwivanga muri politike y’abandi.”

Agaruka ku banenga politike y'u Rwanda, yavuze ko birengagiza ibibazo biri mu bihugu byabo, ahubwo bakareba ibiri mu Rwanda kandi ari nabo bagize uruhare mu byo rufite, agaragaza ko nta muntu waza ku kwigisha uko ukemura ibibazo byawe kandi na we abifite.