Perezida Donald Trump ni hasi hejuru n'abahinduje ibitsina

Perezida Donald Trump ni hasi hejuru n'abahinduje ibitsina

 Jan 29, 2025 - 18:32

Abasirikare bahinduye ibitsina batanze ikirego cyamagana perezida wa Amerika Donald Trump uherutse kubuza bantu bahindura ibitsina kwinjira no kuba mu gisirikare cya Amerika.

Usibye iteka ryabuzaga ababana bahuje ibitsina kujya mu gisirikare, Trump agisubira ku butegetsi nyuma y’amasaha make arahiye, yahise ashyiraho ititegeko ritavugwaho rumwe.

Iri teka rubuga ko guverinoma ya Amerika izemera ibitsina bibiri gusa, abagabo n’abagore, kandi ko ibyo bitsina badahinduka kandi bishingiye ku bintu by’ibanze kandi bidashidikanywaho.

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama, ibigo bibiri bikomeye by’igihugu biburanira LGBTQ(umuryango w’ababana bahuje ibitsina n’abahinduje ibitsina) byatanze ikirego cya mu izina ry’abasirikare batandatu bahinduye ibitsina ndetse n’abashaka kwinjira mu gisirikare.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko bushaka gusa abantu bashobora kwihanganira ibyifuzo bikomeye by’umubiri. Buvuga kandi ko kubera ko abantu bahinduye igitsina baba babazwe bikabasa gufata ibiyobyabwenge, uko kwihangana kutagihari.