P. Diddy yajuririye igifungo aherutse gukatirwa

 P. Diddy yajuririye igifungo aherutse gukatirwa

 Dec 24, 2025 - 20:21

Umuraperi akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yatanze ubujurire bushya mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakana igihano cy’igifungo yakatiwe, avuga ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe n’akanama k’abacamanza (jury).

Binyuze mu banyamategeko be, Diddy avuga ko umucamanza wamukatiye igihano yarenze ku mwanzuro wa jury, aho ngo yashingiye ku birego yari yarahanaguweho mu rubanza. 

Abamwunganira bavuga ko nubwo jury yamuhanaguyeho ibyaha bikomeye kurusha ibindi, umucamanza yakomeje kubishingiraho mu kugena igihano.

Ibyo ngo byatumye Diddy ahabwa igihano gikabije cyane, abanyamategeko be basobanura nk’igihano gikakaye cyane (draconian), kandi batemera ko gishingiye ku byaha byamuhamye byonyine.

Mu bujurire bwe, Sean Combs arasaba ko urukiko rwisumbuyeho rwasesa burundu icyemezo cyamuhamije ibyaha, cyangwa byibura ko hakorwa iburanisha rishya rigamije kongera gusuzuma no kugena igihano cye mu buryo bwubahirije icyemezo cy'akanama k'abacamanza.

Uru rubanza rukomeje gukurikirwa n’abantu benshi hirya no hino ku Isi, cyane cyane abakurikira ibikorwa bya Sean “Diddy” Combs mu muziki no mu bucuruzi, bitewe n’uburemere bw’ibirego byari byaramurezww n’ingaruka bishobora kugira ku izina rye n’umwuga we.