P Diddy yahanaguweho icyaha yashinjwaga na Rodney Jones

P Diddy yahanaguweho icyaha yashinjwaga na Rodney Jones

 Mar 25, 2025 - 10:22

Urukiko rw'i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Rodney Jones, umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki wari wavuze ko P Diddy yamukoreye ibya mfura mbi, akaba yarifuzaga indishyi z'akababaro.

Muri Gashyantare 2024 nibwo uyu Rodney Jones yari yatanze ikirego avuga ko P Diddy yamunywesheje ibiyobyabwenge ndetse akamusambanya, akarenzaho kumutera ubwoba ndetse akavuga ko ibi umuhungu we Justin nawe yabigizemo uruhare.

Rodney yavuze ko ibi byabaye ubwo yakoraga kuri album ya P Diddy yitwa 'Love album', kuva muri Nzeri 2022 kugeza mu Ugushyingo 2023.

Yakomeje avuga ko muri icyo gihe yahabwaga ibiyobyabwenge yabyuka agasanga yasambanyijwe n'abandi bakozi. Yavuze ko kandi hari ubwo yemeraga gukora ibyo biterasoni kuko P Diddy yamwizezaga kuzamugira umuntu ukomeye mu mwuga we wo gutunganya indirimbo.

Muri iki kirego, Rodney Jones yari yasabye ko yahabwa miliyoni 30 z'amadorari nk'indishyi y'akababaro.

Icyakora muri Kanama 2024, P Diddy abinyujije ku munyamategeko we 'Erica Wolff' bateye utwatsi iki ikirego bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Nyuma yo gusuzuma iki kirego cye bagasanga nta shingiro gifite, umucamanza J. Paul Oetken yafashe umwanzuro wo kugitesha agaciro.

Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya Rodney Jones