Sean "Diddy" Combs arashinjwa gufata ku ngufu abagabo batatu, barimo umwe mu bahoze ari abakozi be, bivugwa ko yamushutse akamuha ibinyobwa bisindisha, nk'uko bigaragara mu rubanza rushya rwatanzwe ejo ku wa Kane i New York.
Umwe muri abo bagabo bivugwa ko yari umukozi w’uyu muraperi, avuga ko uwahoze ari umuyobozi we yamusambanyirije muri hoteri. Urubanza rwatanzwe n’abarega batamenyekanye amzina, icyakora ngo bose bahuriza ku byo P. Diddy ya akoreye.
Abunganira P. Diddy bakibyumva nahise babitera utwatsi bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Bagize bati:”"Ibi birego byuzuye ibinyoma. Tuzagaragaza ko atari ukuri kandi tuzasaba ibihano buri munyamategeko wamushinje ibinyoma.”
Ni mu gihe kandi P. Diddy ubu ari muri gereza aho akurikiranyweho ibyaha birimo n’ibisa n’ibi yashinjwe.
