Mu kiganiro yagiranye na BBC Radio 1Xtra, umuhanzi w’inyenyeri uzwi mu ndirimbo ye “Local Rapper”, yavuze ko adashishikajwe no gushaka ishimwe mpuzamahanga, ahubwo ko yishimira kuba ari umuhanzi w’indirimbo z’umwimerere z’abanya-Nigeria.
Olamide yavuze ko atigeze atekereza guhindura injyana cyangwa uburyo aririmbamo ngo yegere abakunzi b’umuziki bo mu Burengerazuba bw’Isi, kuko icy’ingenzi kuri we ari ukuguma kuba uwo ari we.
Yagize ati:“Ugomba kumenya abo uririmbira. Ukimara kubamenya, isi yose izagakurikirana mu gihe gikwiye. Nanjye ngomba kuguma kuba uwo ndi we, aho ari ho hose, mu bihe byose."
Yakomeje agira ati:“Nishimira uko ndi. Ndi umusore wo muri Nigeria, ndi umuYoruba, mfite H-Factor kandi ndabikunda. Ugomba kuguma kuba uwo uri we.”
Olamide, umwe mu baraperi bafashije kuzamura injyana ya Afro-rap muri Afurika, akomeje gufatwa nk’intangarugero mu kurinda umwimerere w’umuziki w’abanya-Nigeria, ndetse n’abandi bahanzi bakiri bato bakamwigiraho kudahindurwa n’icyo isi ibatekerezaho.
