Nyuma yo guca agahigo ko guteka agiye gushinga ishuri

Nyuma yo guca agahigo ko guteka agiye gushinga ishuri

 Mar 17, 2024 - 16:10

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria, Hilda Baci, nyuma yo guca agahigo nk'umuntu wamaze igihe kirekire atetse ataruhuka, yashize ishuri ryo gufasha bagenzi.

Umutetsi uzwi cyane wamenyekanye nyuma yo guca agahigo gakomeye ko guteka, Hilda Baci, agiye gufungura ishuri ryo guteka aho biteganijwe ko icyiciro cya mbere kizatangirira mu mezi make ari imbere.

Hilda Baci agiye gushinga ishuri ryigisha guteka

Iri shuri ryiswe Hilda Baci Academy,  rizigisha abatetsi barenga 160, yasobanuye byerekana ko intego yo gufungura iri shuri ari ugufasha abagore bizera ko hari akazi mu guteka.

Hilda Baci yigeze guca agahigo ku muntu watetse igihe kirekire ataruhuka

Hilda yamenyekanye cyane mu 2023 nyuma yo guca agahigo maze akinjira mu gitabo Guinness World Record (GWR) nyuma yo guteka amasaha 100 ataruhuka, n’ubwo  Ako gahigo ke kaje gukurwaho n’uwitwa Alan Fisher watetse iminsi umunani ihwanye n'amasaha 199 ataruhuka.