Ntabwo ndi mu kiciro kimwe na Diamond! Alikiba yongeye guhwitura abamugereranya na Diamond Platnumz

Ntabwo ndi mu kiciro kimwe na Diamond! Alikiba yongeye guhwitura abamugereranya na Diamond Platnumz

 Nov 30, 2023 - 11:41

Alikiba yongeye kwibutsa abantu bagikoneza kuzamura impaka hagati ye na Diamond Platnumz, ku wagakwiye gufatwa nk'umunyabigwi w'umuziki wa Tanzania, ko we atari mu kiciro kimwe na we.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania akaba n’uhagarariye inzu itunganya umuziki, Kings Music, ukunze kwitwa umwami w’umuziki wa Tanzania (Bongo Fleva) by’umwihariko ikiragano gishya(new generation), Alikiba, yabwije ukuri abamugereranya na Diamond Platnumz.

Alikiba yavuze ko atari mu kiciro kimwe na Diamond Platnumz
Ubwo yaganiraga n’inatangazamakuru mu birori by’isabukuru ye y’amavuko, Alikiba yavuze ko abantu batarasobanukirwa ko atari mu kiciro kimwe na Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi udakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru, yibukije abantu ko nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki, ariko ataragera ku rwego rwo kwitwa umunyabigwi w’umuziki wa Tanzania.

Diamond Platnumz akunze kugereranywa na Alikiba

Yavuze abahanzi bamwe na bamwe bamubankiririje, gusa na we avuga ko Diamond Platnumz ari umwana kuri we.

Yagize ati:”Njye natangiye umuziki nkiri muto, bivuze ko nanjye ndi umunyabigwi ku rwego rwanjye, gusa nanjye sinakigereranya n’abakuru banjye nka, Professor Jay, Dully Sykes, ndetse na Mr Blue, twese twemera nk’abanyabigwi mu muziki wacu.

Hari urwego ugomba kugeraho kugira ngo witwe umunyabigwi(Legend), njye ndi mu gisekuru cya gatatu. Igisekuru cya mbere kirimo bakuru bacu nka Professor Jay, Mr 2, Kwanza Unit. Igisekuru cya kabiri irimo abandi bahanzi bakuru nka Dully Sykes, Mr Blue, Juma Nature, AY, Mwana FA, n’abandi.

Alikiba avuga ko nubwo ari umunyabigwi na we hari abandi yubaha

Igisekuru cya gatatu, kibarizwamo abahanzi nka Matonya, Alikiba, Balle 9, na Barnaba. Mu gihe igisekuru cya kane, ari cyo dusangamo abahanzi  nka Diamond Platnumz, Hussein Machozi, Marlaw n’abandi.”

Alikiba yashoje avuga ko abahanzi bakiri bato nka Marioo na Jay Melody na bo bfite igisekuru cyabo.