Nk’uko byatangajwe n’amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga, abafana ba Nicki Minaj batangiye kumuvaho nyuma y'amagambo akomeye cyane aherutse kuvuga kuri Cardi B n'abana be.
Ibi byateye umujinya abafana b’aba bombi, benshi bashinja Nicki gukabya, abenshi bakaba bemeza ko yashyize ibintu ku rwego bitariho kugeza ubwo agera no mu buzima bwite bwa Cardi B.
Ibi byatumye Nicki Minaj atakaza abantu barenga miliyoni bamukurikiraga kuri Instagram, aho benshi bibaza uko azitwara muri ibi bihe bitoroshye.
Ku rundi ruhande, Cardi B nubwo atigeze avuga amagambo ahamya ko ari arimo abwira Nicki Minaj, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa, bugira buti: "Imana ntikinira kuri njye cyangwa ku bana banjye."
Ibibazo by’umubano hagati ya Nicki Minaj na Cardi B biragaragara ko bitazoroha, kandi birashoboka ko bizarushaho gukomera mu gihe kizaza, gusa benshi bakomeje kwibaza niba Nicki Minaj agiye gukomeza guhangana muri iyi ntambara asa nurimo gutsindwa.
Nicki Minaj ntiyorohewe kubera Cardi B

