Nicki Minaj yanikiye abaraperikazi bagenzi be

Nicki Minaj yanikiye abaraperikazi bagenzi be

 Dec 3, 2024 - 17:40

Urutonde rw’abaraperi 50 b’bihe byose rwakozwe n’urubuga rwa Forbes rugaragaraho abaraperikazi umunani gusa, bayobowe na Nicki Minaj waje ku mwanya wa munani abikesha imbaraga n’ubushobozi bwo kubasha kwegura umutwe mu ruganda rwa hip hop rwiganjemo abagabo.

Nk’uko Forbes ibitangaza, Nicki Minaj yakoze amateka atazibagirana kuva umuzingo we wa mbere Pink Friday wasohoka muri 2010, ugakundwa cyane binyuze mu ndirimbo zawo nka ‘Super Bass’ na ‘Moment 4 Life’. Ubushobozi bwe bwo gukoresha amajwi atandukanye, imirongo yihuse, byatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka ya hiphop, n’ubwo agifite imbogamizi zirimo kuba ataratwara Grammy.

Abandi baraperi b’abagore baje kuri urwo rutonde ni Missy Elliott (13), Lil ‘Kim (16), Lauryn Hill (28), Queen Latifah (30), MC Lyte (36), M.I.A. (45), na Cardi B waje ku mwanya wa 48.

Icyakora ibi byagaragaje cyane ko abaraperi b’igitsina gore bitanze kandi bakubaka urufatiro rukomeye kubera impano zabo, nubwo bisa n’ibigenda bisubira inyuma muri iyi myaka.