Unviel Africa Fest ni iserukiramuco ryaraye ribaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024, ribera muri Camp Kigali.
Ni iserukiramuco ryagaragayemo abahanzi batandukanye mu njyana gakondo barimo J Sha, Intayoberana, Chris Neat, Victor Rukotana n'abandi batandukanye ndetse rikazajya riba buri mwaka mu rwego rwo guteza imbere umuco gakondo.
Gusa Ruti Joel wari umwe mu bahanzi bari bitezwe ko aza kuririmba, abantu batunguwe no kubona igitaramo kirinze kirangira batamuciye iryera ndetse batigeze banabamenyesha ko atazaboneka.
Mu itangazo Ruti Joel n'abamureberera inyungu bashyize hanze, biseguye ku bakunzi be bari bamutegereje ariko ntibabashe kumubona.
Yavuze ko icyatumye ataririmba byatewe n'uko igitaramo cyari giteguwe mu buryo bubi, ku buryo atari kubona uko aseruka mu ngamba.
Yarangije ashimira abantu ku bwo gukomeza kumushyigikira, ndetse ko bizeye kuzababona mu bitaramo bindi biri imbere.


