Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, yatangaje ko yari yarahawe itegeko ryo gosohora indirimbo ebyiri mu mwaka, ubwo yari akiri mu maboko ya Wafafi WCB iyoborwa na Diamond Platnumz.
Harmonize, Wasafi yamutegekaga kutarenza indirimbo ebyiri mu mwaka
Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru by’iwabo, byamubazaga uko yumva ameze nyuma y’igihe atandukanye na Wasafi yubakiyemo izina, maze na we agashinga iye nzu itunganya umuziki.
Yagize ati nk’umuhanzi najye ubu ufite inshingano zo kureberera inyungu z’abandi bahanzi, ngomba kuba nzi icyo akeneye, ndetse n’icyo atifuza.
Amasezerano yanjye muri Wasafi, yantegekaga gushyira hanze indirimbo ebyiri gusa mu mwaka, gusa njye nakoraga izirenze ebyiri. Kandi, nubwo ari njye waziyushyiriraga ntacyo bintwaye.”
Harmonize avuga ko uhagarariye umuhanzi aba agomba kumenya ibibangamiye uwo ashinzwe n'ibyo yifuza
Nyuma yo kumva aya magambo ya Harmonize, benshi batangiye kwishyira mu mwanya bavuga ko byari bikwiye ko atandukana na Wasafi, niba koko byari bigeze aho agomba kwiyushyurira indirimbo yose irenga kuri ebyiri yari yarategetswe.
