Mushake amafaranga muve mu bupfumu! Diamond Platnumz yahwituye urubyiruko ruhugiye mu bidafite agaciro

Mushake amafaranga muve mu bupfumu! Diamond Platnumz yahwituye urubyiruko ruhugiye mu bidafite agaciro

 Dec 19, 2023 - 12:22

Umuhanzi Diamond Platnumz uvuga ko yakize akiri muto, yagiriye Inama urubyiruko rukirangariye mu buyobe kandi ngo rwifuza gukira.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yagize icyo avuga ku mitungo ye n’ubuzima bwe, asaba abafana be by’umwihariko urubyuruko kuva mu bupfumu n’amarozi, kuko na we ari muto, ariko akaba afite amafaranga, inzu zihenze, ndetse n’imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Rolls Royce.

Diamond Platnumz yasabye urubyiruko gukora rukava mu buyobe kuko na we akize kandi akiri muto

Diamond Platnumz yagize ati:” Reba mfite WCB, ndacyari muto, mfite amafaranga, ndi n’icyamamare. Mfite amazu ahenze, imodoka zihenze, ntabwo mukwiye kwizerere mu bindi bintu bidafatika, ahubwo niba mushaka gukira mureke ubupfumu n’amarozi mukure amaboko mu mifuka mukore.


Si ibyo gusa kandi, kuko niba hari aho wifuza kugera, ukwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse ukiga no kubana n’abantu."