Muri Tanzania ntibakikoza agakingirizo

Muri Tanzania ntibakikoza agakingirizo

 Feb 13, 2025 - 18:45

Mu gihe kuri iyi tariki ya 13 Gashyantare ari umunsi wahariwe kuzirikana uruhare rw’agakingirizo mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe, abo muri Tanzania bo ntibakitwikoza.

Ubwo uyu munsi wazirikanwaga muri Tanzania, Haika Mtui uhagarariye umuryango ‘Aids Health Care Foundation (HCF)’, yatangaje ko muri iki gihe abaturage ba Tanzania batagikoresha cyane udukingirizo ku rwego byahozeho mbere.

Yavuze ko kugabanuka kw’ikoreshwa ryatwo, byatewe n’ibinini byadutse byitwa ‘PrPE’ abantu banywa kugira ngo birinde kwandura agakoko gatera Sida.

Bigendanye n’uko ubusanzwe abantu batiyumvagamo gukoresha udukingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuva ibi binini byatangira gucuruzwa mu mavuriro atandukanye byatumye umubare w’abagura udukingirizo ugabanuka ugera ku kigero cyo hasi.

Haika Mtui yavuze ko iyi ari imwe mu mbogamizi bakomeje guhura nayo mu kurwanya agakoko gatera Sida.

Ibi binini bya PrPE’ byatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2012, aho byemejwe n’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, FDA, ko nta ngaruka bigira ku buzima bwa muntu ndetse ko ushobora ku bikoresha ishuro irenze imwe ku munsi.

Ibi binini kandi uwo ari we wese ashobora kubinywa hatitawe ku gitsina cyangwa imyaka ye, ndetse ushobora kubihagarika igihe cyose ushakiye kandi ntibikugireho ingaruka.