Muri Korea umugore ararira ayo kwarika nyuma yo gutuburirwa na Elon Musk wa ruburika

Muri Korea umugore ararira ayo kwarika nyuma yo gutuburirwa na Elon Musk wa ruburika

 May 4, 2024 - 22:31

Umugore wo muri Korea y'Epfo ubu ararira ayo kwarika nyuma y'uko konti ze zisigaye zambaye ubusa yibwe nuwiyitiriraga umuherwe Elon Musk.

Umukobwa ukomoka muri Koreya y’Epfo uzwi ku izina rya Jeong Ji-sun, yibwe n’umutubuzi agera ku bihumbi 50 by’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 57 mu manyarwanda, uwayamutwaye yakoresheje ubwenge buhimbano (Artificial Intelligence ) yiyitirira umuyobozi mukuru wa Tesla, Elon Musk.

Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko yahuye n’uburiganya binyuze kuri Instagram muri Nyakanga 2023, ubwo yahanye n’umuntu nimero maze batangira kuvugana bikaza kurangira amwibye ako kavagari kari kuri konti ye.

Byongeye kandi, nk’uko abahanga mu bya tekinoroji babitangaje, bavuze ko uyu mutekamutwe yakoresheje ubwenge buhimbano (AI) mu gukora indangamuntu, guhamagara imbona nkubone n’amafoto mahimbano yakoresheje yihindura Elon Musk, kugira ngo uyu mukobwa amwizere, kandi agirane nawe imishyikirano, bikarangira amutwaye ako kayabo.