Mu gihugu cya Brazil, umuhanzi yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Mu gihugu cya Brazil, umuhanzi yitabye Imana aguye ku rubyiniro

 Dec 15, 2023 - 17:06

Abakunzi b'umuziki mu gihugu cya Brazil, amarira ni yose, nyuma yuko umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana aguye ku rubyiniro.

Abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Brazil by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana, bari mu gahinda, nyuma y’uko umuhanzi umwe mu bari bakunzwe muri iki gihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Pedro Henrique, yitabye Imana arimo kuririmba mu gitaramo.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Brazil, avuga ko uyu muhanzi w’imyaka 30 yikubise hasi ku rubyiniro ubwo yarimo kuririmba imwe mu ndirimbo ze yitwa “Vai Ser Tai Lindo”, aho nyuma yaje kujyanwa mu ivuriro riri hafi aho, ari na ho yaje kugwa.

Ukugeza ubu, amakuru y’impamo ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu muhanzi, ntaramenyekana.