Ibi ni impamo, kuko ibigo by’Abayapani biha akazi abazwi ku izina rya “abahungu beza barira”, bikabaha abakozi babyo. Aba basore babanza kuriza abo basabwe kibikorera hanyuma bakabafasha kurira bamara guhogora akaba ari na bo babahoza.
Ni ibintu byumvikana nk’ibitangaje ndetse bitumvikana ku rundi ruhande, ariko bifite intego yumvikana kandi yoroshye kumva.
Igitekerezo cy “umuhungu mwiza urira” mu Buyapani cyatangijwe na Hiroki Tekai, washinze agakorerwa amahugurwa yo kurira muri Tokiyo, igitekerezo cyari kigamije guhuza abantu kugira ngo babashe kwerekana intege nke zabo mu ruhame.
Aganira na BBC yaragize ati: “Abayapani ntibamenyereye kurira imbere y’abantu. Ariko iyo uririye imbere y’abandi, urahinduka muri wowe, cyane cyane mu mikorere.”
Aba bagabo barira bazwi nka ikemeso danshi, bisobanura ngo “umuhungu mwiza urira” mu cyongereza.
Dore uko babigenza. Bwa mbere, abo bashaka kuriza babereka firime zibabaje mu matsinda y’abantu mu byumba bitandukanye batabakuye mu kazi kabo.
Izi filime ahanini zivuga ku twana duto tubabazwa cyangwa tugasigara twonyine, cyangwa se ku mubano w’umukobwa na se.
Abantu bose bari mu cyumba iyo batangiye kurira, ikemeso danshi atangira kubazengurukamo afite agatambaro kanini hanyuma akagenda ahanagura buhoro amarira mumaso y’abantu kugeza akamye.
Nkuko Tekai abivuga, igikorwa cyo kurira gikorwa ahanini n’abagabo beza kugira ngo bazane ishusho y’abagabo barira ku babareba mu gihe bakoresha abo bagabo kugira ngo abandi bantu babashe kurira kuko bigoye kubona umugabo yarize.
Abakozi benshi bemeza ko Abayapani benshi batagaragaza amarangamutima yabo mu bwisanzure, bityo aya icyo gikorwa cyo kurira mu byukuri kikaba gifasha abantu kuboroga cyane nta soni, bikabafasha mu kwirinda ikimwaro cyo kwerekana amarangamutima mu ruhame kuko baba bahurijwe hamwe bose barimo kurira.
