Miss Natasha Nyonyozi ntagishaka iby'inkundo

Miss Natasha Nyonyozi ntagishaka iby'inkundo

 Aug 23, 2025 - 09:23

Miss Uganda 2025, Natasha Nyonyozi, yatangaje ko yazinutswe ibyo kujya mu rukundo kubera ibihe bibi yanyuzemo arubabarizwamo.

Uyu mukobwa w'uburanga buhebuje n'ubwenge kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Uganda 2024-2025 yabitangarije mu kiganiro cya "It's never that serious" ubwo yavugaga ku buzima bwe bw'urukundo. Yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite ndetse ko yigeze kubabazwa n'umusore bakundanaga. Ngo nta gahunda yo kongera guteretana afite icyakora ngo akora buri kimwe kugira ngo hatagira uwo baserera.

Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko avuga ko nta ku bw'amahirwe nta bibazo by'ihungabana yigeze agirira mu rukundo ariko ngo ahora yibuka Umugande mugenzi we w'umusore bakundaniye mu Bwami bw'u Bwongereza maze akamubabaza. Ngo uwo musore yagiraga utugambo twinshi avugagura cyane ndetse akaba ashishikajwe n'ubuzima bwe bwite gusa aho kwita no kuri uyu mukobwa. Ngo yigira nk'aho n'urukundo yahaye uyu mukobwa zari impuhwe yamugiriye.

Ibi byababaje uyu mukobwa cyane kugeza ubwo yumva na we atagikunda uwo musore. Yagiriye abantu inama avuga ko, mbere yo gukunda umuntu ukamwimariramo, ari byiza kubanza gushyiraho imipaka ntarengwa.

Uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Uganda 2024-2025 ni rwiyemezamirimo ufite umushinga yise "Nyonyozi Autism Initiative" afashirizamo akanavugira abana barwaye indwara ya Autism yigeze gufata musaza we iramuzahaza. Iyi ndwara ikunze gufata abana ituma uyirwaye atabasha gutumanano nko kumva cyangwa/no kuvuga.

Ibi byamufashije kwitabira irushanwa mpuzamahanga y'ubwiza rya Miss World 2025 ryabereye mu Buhinde aho yakuye igihembo cy'umukobwa mwiza ufite intego muri Afurika "Beauty with a Purpose Africa Award".