Mu butumwa burebure bwuje impanuro yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko bidakwiye na gato ko abantu (abakoresha imbuga nkoranyambaga) bacikamo ibice babazanya impamvu runaka nta kintu yanditse, nta ndirimbo yahimbye cyangwa se igitabo yanditse kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko hari abantu bafite ibikomere bitarakira, abafite ubumenyi buke ku mateka, abafite imiryango yakoze Jenoside bakiyumvamo ipfunwe bakaba batariyakira, ariko ahamya ko hari n’ab'indyarya bazi ukuri kw’ibyabaye ariko bagaceceka.
Minisitiri yavuze ko abo tubona baba bashabutse mu minsi isanzwe ariko byagera mu gihe cyo kwibuka bagakonja, abantu ntibakwiye kubacira urubanza, ahubwo ko bazabategurira gahunda yabo y’umwihariko yo kubatega amatwi kuko yizera ko kwibuka ari igikorwa gikora ku marangamutima y’abantu mu buryo butandukanye.
Minisitiri yijeje abantu ko azatumira abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi byamamare mu ‘Gihango cy’urungano’, bakaganiriza urungano ibikomere bafite bafatanya kumorana.
Yakomoje ku kibazo k'imyitwarire idahwitse y'urubyiruko...
Muri ubu butumwa kandi yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rukomeje kwitwara mu buryo budahwitse, bagaragaza ko iki cyumweru cyabarambiye bagatangira kwigira mu bikorwa by’imyidagaduro bibashimisha.
Minisitiri yibukije urubyiruko ko badakwiye gushukwa n’izi mbuga nkoranyambaga bigatuma bakora ibyaha, kandi ko kubahuka icyumweru cyo kwibuka bitihanganirwa.
Ati “Kubahuka icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukumva cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha, ni ibyaha bitihanganirwa. Nimusigeho. Kwibuka ni igikorwa dukora twubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi bwacu.”
Minisitiri Utumatwishima yakebuye urubyiruko ruri kwitwara nabi mu gihe cyo kwibuka
