Minisitiri Bizimana Jean Damascène yanenze Abanyapolitike bakigoreka amateka

Minisitiri Bizimana Jean Damascène yanenze Abanyapolitike bakigoreka amateka

 Apr 13, 2025 - 12:19

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaye cyane Abanyapolitike bakuru bakomeje kuba muri bamwe mu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyamara ari bo bakabaye bari ku isonga mu kuyigisha abandi.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata 2025, ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku ruhare rw'Abanyapolitike mu itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ari ibintu biba bibabaje kubona Abanyepolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka.

Yavuze ko kuba aba Banyapolitike bakuru aribo bagoreka amateka, usanga bigora urubyiruko cyane kuko abo bakuru aribo bakabaye babaha urugero rwiza. 

Ati “Urubyiruko rwinshi duhura rugorwa no kubona hari Abanyepolitiki bakuru bagoreka amateka, basabitswe n’urwango kandi ari bo bagombye kuba ku isonga y’abakosora ibyo bangije.”

Yagaragaje kandi ko muri iki gihe hadutse Abanyapolitike bahimba ibinyoma byinshi mu mayeri atandukakanye bagamije kugoreka amateka, asaba urubyiruko kuba maso bakirinda abantu nk'abo.

Ati “Muri ibi bihe hadutse Abanyepolitiki ariko banabaye muri politiki y’u Rwanda, Abanyepolitiki babi, ubu kimwe mu binyoma bakwiza, basanze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka, bahimbye ibinyoma byinshi.”

Minisitiri Bizimana yanenze Abanyapolitike bakuru bakigoreka amateka, aho kuyigisha urubyiruko