Menya byinshi kuri gereza iruta zimwe muri hoteri zikomeye

Menya byinshi kuri gereza iruta zimwe muri hoteri zikomeye

 Jun 11, 2024 - 20:30

Mu gihe ubusanzwe gereza izwi nka hantu haba ubuzima bubi kurusha ahandi, hari gereza imwe yo mu gihugu cya Norway ikomeje kuvugisha benshi kubera ubuzima bw'igitangaza imfungwa zibayeho.

Mu bisanzwe muri gereza ni ahantu abantu benshi bazi ko ari ahantu h’ibibazo n’amatage, ariko ibi bitandukanye na gereza izwi cyane yo muri Norway yitwa ‘Halden Prison” igereranywa na hoteri nziza cyane kubera imiterere yayo na serivisi zigezweho itanga.

Nk’uko urubuga rwa Wealth rubitangaza, iyi gereza yubatswe ku giciro cya miliyoni 138 z’ama-pound mu gihe yatsindiye ibihembo bitandukanye nka gereza nziza mu gihugu.

Muri iyo gereza, imfungwa ihabwa icyumba cyayo cyo kuryamamo, cyo gutekeramo ibyo ashaka, kwigirami ubumenyi ubwo ari bwo bwose ashaka. Imfungwa kandi zemerewe kwambara imyenda isanzwe nk’abandi baturage, gukina imikino, no gukora ibikorwa bisanzwe nk’iby’abantu badafunzwe.

Gereza ya Halden yakiriye imfungwa zayo za mbere ku ya 1 Werurwe 2010 kandi yafunguwe ku mugaragaro ku ya 8 Mata uwo mwaka, ifunguwe n’umwami Harald V wa Norway. Ni gereza ya kabiri nini muri Norway, kuko ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa ziri hagati ya 248 na 252.

Kugira ngo woherezwe  muri iyo gereza, buri mfungwa igomba kwishyura ama-pound ibihumbi 98, ni ukuvuga arenga miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda ku mwaka, kugeza ubu bivugwa ko ifite imfungwa zirenga 250.