Mariah Carey yasubije abatishimiye uko yitwaye mu birori bya iHeartRadio Music Awards

Mariah Carey yasubije abatishimiye uko yitwaye mu birori bya iHeartRadio Music Awards

 Sep 29, 2025 - 19:17

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Mariah Carey, yasobanuye ibyabaye nyuma y’uko amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza nk’utishimiye mu gihe umuhanzi Muni Long yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane “We Belong Together” mu birori byo gutanga ibihembo bya iHeartRadio Music Awards 2025.

Amashusho yafashwe muri ibyo birori yahise asakara hose, bamwe mu bafana bavuga ko Mariah Carey asa n’uwatakarije icyizere uko indirimbo ye yaririmbwaga. Ibyo byahise bitera impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakemeza ko Mariah atigeze anyurwa, abandi bakavuga ko ayo mashusho atari aya nyayo.

Nyuma y’ayo makuru, Mariah Carey yisobanuye, avuga ko nta kibazo yari afite kuri Muni Long ndetse ko yishimiye cyane kubona indirimbo ye ikomeje guha ibyishimo abahanzi bashya ndetse n’abakunzi b’umuziki.

Yagize ati: “Nari nishimiye kubona indirimbo yanjye iririmbwa mu buryo bushya. Icyo nifuza ni uko abantu bumva uburyohe bw’umuziki.”

Mariah Carey ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare runini mu muziki w’isi, cyane cyane mu njyana za R&B na Pop, naho Muni Long amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo.

Ibi birori bya iHeartRadio Music Awards byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bikaba byari byitabiriwe n’abahanzi bakomeye batandukanye ku rwego rw’isi harimo na Mariah Carey.

Mariah Carey yasubije abatishimiye uko yitwaye mu birori bya iHeartRadio Music Awards