Lydia Jazmine mu nzira zo guhagarika umuziki burundu

Lydia Jazmine mu nzira zo guhagarika umuziki burundu

 Jan 13, 2025 - 17:43

Lydia Jazmine yatangaje ko amakimbirane ari mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda, yatumye atekereza kureka umuziki burundu bitewe n'ibyo Alien Skin aherutse kumukorera.

Aganira n'itangazamakuru, Jazmine yavuze ko yatangiye gutegura uko yahagarika umuziki burundu bitewe n'amakimbirane, inzangano n'urugomo biri mu bantu bari mu ruganda rw'imyidagaduro.

Yavuze ko yabonye ari ibintu bikomeje gufata indi ntera uko bwije n'uko bukeye, ndetse bimwe bikaba byaratangiye kumugiraho ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Yahishuye ko kuri ubu yamaze kwiha igihe azamara mu muziki ubundi agahita awusezera burundu akajya kwita ku yindi mishinga ye bwite, icyakora ntiyigeze atangaza igihe yihaye uko kingana. Yaboneyeho kandi gusaba ko Leta yabafasha mu gukemura ibi bibazo kuko buri munsi hagaragara ikintu gishya gishengura imitima ya benshi.

Ati "Leta ikwiye gufasha uruganda rwacu. Buri munsi tubyuka tubona ikintu gishya giteye inkeke kandi gishengura imitima.

"Ibi byatumye nongera gutekereza ku mwuga wanjye niha igihe ntarengwa ubundi nkazahita mpagarika umuziki, kuko birarushaho kuba bibi."

Ibi yabigarutseho mu gihe mu minsi yashinze ubwo yari ku rubyiniro, Alien Skin n'agatsiko ke bamusanze ku rubyiniro bateza akavuyo bashaka ko ava ku rubyiniro bituma avaho igitaraganya ku bw'umutekano we.