Luis Enrique yashimagije Lionel Messi mbere y'uko PSG icakirana na Inter Miami

Luis Enrique yashimagije Lionel Messi mbere y'uko PSG icakirana na Inter Miami

 Jun 29, 2025 - 14:45

Uyu munsi kuri Mercedes-Benz stadium i Atlanta, harabera umuki w’amateka ubwo Paris Saint-Germain izaba ihanganye na Inter Miami mu mukino wa 1/8 cy’irangiza muri FIFA Club World Cup.

Si umukino usanzwe kuri Luis Enrique, umutoza wa PSG, ahubwo ni igihe cy’amarangamutima n’amateka, kuko agiye kongera guhura n’abakinnyi be yatoje muri FC Barcelona barimo Lionel Messi, Luis Suarez, Sergio Busquets, Jordi Alba, ndetse n’umutoza w’Inter Miami Javier Mascherano.

Uyu mukino uzaba ubaye uwa mbere Messi ahanganye na PSG, ikipe yakiniye hagati ya 2021 na 2023, ariko agasohokamo atishimiye uko yagiye. Kuri Enrique, ni igice cy’amateka kigiye kongera kwandikwa ku mpapuro.

Enrique yagize ati:“Ni umukino udasanzwe kandi urimo amarangamutima menshi kuri njye, ndetse no ku bakinnyi banjye bakinanye na Messi. Aba bantu si abakinnyi gusa, ni abantu b’ingenzi ku buzima bwanjye. Bizaba byiza cyane kongera kumarana na bo akanya, mbere cyangwa nyuma y’umukino.”

Luis Enrique yatoje Messi, Suarez, Busquets, Alba na Mascherano ubwo FC Barcelona yegukanaga Champions League ya 2015, ndetse bakaba baranasezereye PSG ku bitego 6-1 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza muri Werurwe 2017.

Nubwo aba bakinnyi ba Inter Miami bamaze imyaka myinshi mu mupira, Enrique yahakanye ibivugwa ko bashaje cyangwa batagishoboye.

Yagize ati:“Narebye imikino yabo yose, bafite urwego rwo hejuru. Busquets ni wa wundi, Messi n’umupira afite ni nk’ubugeni(arts), Suarez akirimo gutsinda ibitego byiza, na Alba akiruka nk’uko twari tumumenyereye. Bari kumwe na Mascherano nk’umutoza, si ibintu byoroshye.”

Yongeyeho ko guhangana na Messi bidashobora gukorwa n’umukinnyi umwe:

Yagize ati:“Messi ashobora gucenga buri umwe, niba twashaka kumuhagarika, ntibyashoboka dukoresheje umukinnyi umwe. Bisaba ubufatanye bw’ikipe yose.”

Amatike y’umukino yamaze gushira ku isoko, mu gihe abafana batandukanye bategereje kureba uko Messi azitwara ahanganye n’ikipe yahoze akinira.

Kuri Enrique, ni amahirwe yo kongera kwibuka ibyiza byo kuba yaratoje bamwe mu bakinnyi beza isi yabonye.

Kuri iyi ngingo Enrique yagize ati:“Igihe bamaranye na Messi mu myitozo n’imikino, ni kimwe mu by’ingenzi mu buzima bwanjye bwo gutoza. Namubonye akora ibintu bitari iby’abantu basanzwe.”

Ikipe iza gutsinda iraza guhita yinjira muri 1/4 cy’irangiza, inegukane miliyoni 13.1 z’amadorali. Ni mu gihe Inter Miami yo imaze kwinjiza miliyoni 21.05 z’amadorali kubera imyitwarire myiza mu mikino y’amatsinda.

Lionel Messi agiye guhura na PSG kuva yatandukana na yo

Luis Enrique yavuze imyato Lionel Messi mbere y'uko ahura n'ikipe

Messi na Enrique babanye muri FC Barcelona