Nk’uko ikinyamakuru DSports kibitangaza, umukino wo ku ya 4 Nzeri 2025 bazahuramo na Venezuela ni wo ushobora kuba umukino wa nyuma Messi akiniye “La Albiceleste” ku butaka bwa Argentina.
Nyuma y’iyo mikino y’amatsinda isoza mu matsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'isi muri Amerika y’Epfo, Messi n’abandi bakinnyi ba Argentine bazatangira kwitegura imikino ya gicuti ibaganisha ku gikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Kugeza ubu, Argentina, Ecuador na Brazil bamaze kubona itike y’igikombe cy’isi, mu gihe Uruguay na Paraguay zifite amanota 24 buri imwe, ku buryo amahirwe yo kubura itike kuri izo kipe ari make cyane.
Messi, wakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere mu 2005, amaze kuyikinira imikino 193, atsinda ibitego 112 anatanga imipira 61 yavuyemo ibitego. Uyu mukinnyi w’ibihe byose wubatse amateka akomeye mu mupira w’amaguru, ategerejweho gusezera ku bafana b’i Buenos Aires muri uwo mukino uzaba wihariye cyane.
