Ralf Rangnick yasubije abavuga ko Cristiano Ronaldo atazisanga mu mikinire ye

Ralf Rangnick yasubije abavuga ko Cristiano Ronaldo atazisanga mu mikinire ye

 Dec 4, 2021 - 05:18

Umutoza mushya wa Manchester United yahumurije abafana ba Cristiano Ronaldo avuga ko bazakorana neza.

Kuva umudage Ralf Rangnick yakwemezwa nk'umutoza wa Manchester United kugeza mu mpeshyi hagiye humvikana abantu benshi bavuga ko imikinire ye ishobora kutazorohera Cristiano Ronaldo kizigenza muri Manchester United.

Ralf Rangnick uherutse kwerekanwa nk'umutoza wa Manchester United(Image:Dailymail)

Uyu Ralf Rangnick hari n'andi makuru yatangiye kuza avuga ko nyuma y'amezi 6 ashobora gukomeza gutoza iyi kipe mu gihe yaba yitwaye neza.

Aganira n'itangazamakuru yavuze ko abizi ko Manchester United iri gushaka umutoza wundi ariko yongeraho ko bamuganirije yabyigaho akaba umutoza w'igihe kirambye.

Ubwo ikipe ya Manchester United yatsindaga Arsenal ibitego 3-2 Ralf Rangick yari yicaye muri stade yitegereza abakinnyi be agiye gutoza.

Ralf Rangnick avuga ko agomba gukora uko ashoboye Cristiano Ronaldo akisanga mu mikinire ye kuko arizo nshingano ze.

Cristiano Ronaldo si ikibazo kuri gahunda za Ralf Rangnick(Image:BBC)

Yagize ati:"Buri gihe uba ugomba gukora ibishoboka byose ngo  uburyo bwawe n'ibitekerezo abakinnyi bahari babyisangemo,mutabusanya.Cristiano naramubonye ejo,ku myaka ye nta wundi mukinnyi nabonye waba ugikomeye nkawe.Aracyari umukinnyi wakora itandukaniro byoroshye."

Ralf Rangnick akomeza avuga ko atazakora kuri Cristiano Ronaldo gusa ahubwo ari ikipe yose. Uyu mugabo kandi yahakanye ibivuga ko yaba azahabwa miliyoni 10 z'amapawundi igihe yaba azanye Erling Haaland muri Manchester United dore ko yagize uruhare mu kumujyana muri RB Salzburg.

Ralf Rangnick yanze gufata ikipe ya Chelsea mbere y'uko izana Thomas Tuchel ariko avuga ko guhakanira ikipe nka Manchester United bitoroha.