Lil Wayne na Post Malone rurageretse mu nkiko na leta

Lil Wayne na Post Malone rurageretse mu nkiko na leta

 Mar 19, 2024 - 14:07

Abaraperi babiri, Post Malone na Lil Wayne bamaze kugezwa mu nkiko na leta ibashinja kuyambura, bagaterera agati mu ryinyo.

Abaraperi babiri bakomoka muri Amerika Lil Wayne na Post Malone, barashinjwa kubeshya Leta  binyuze mu mushinga wabo wo kwigisha urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge.

Lil Wayne araregwa uburiganya 

Guverinoma muri icyo gihugu ibinyujije mu ishyirahamwe rya Business Insider  yagurije Wayne na Malone amafaranga miliyoni 9 z’amadolari kugira ngo umushinga ugende neza, ariko kugeza ubu nta n’akanunu kuri ubwo bukangurambg bherewe amafaranga.

Malone na Wayne bafashe inguzanyo mu gihe cy’icyorezo Corona Virus, ni ukuvuga mu mwaka wa 2019, none ngo bamaze kuregwa na Business Insider kubera uburiganya.

Post Malone na we araregwa kuriganya leta

Amakuru avuga ko uru rubanza biteganyijwe ko tuzatangira kuburanishwa mu minsi mike iri imbere n’ubwo nta tariki nyirizina yatangajwe.