Lady Gaga yajyanwe mu nkiko

Lady Gaga yajyanwe mu nkiko

 Mar 26, 2025 - 11:26

Umuhanzikazi Lady Gaga yajyanywe mu rukiko na kompanyi yitwa 'Lost International', imushinja gukoresha ibirango byabo nta burenganzira abiherewe.

Mu kirego iyo kompanyi yatanze, yavuze ko Lady Gaga yakoresheje ikirango cyabo kuri album ye ya karindwi aherutse gushyira hanze yitwa 'Mayhem'.

Iyi kompanyi yavuze ko Lady Gaga yibye ikirango cyabo cya 'Mayhem' agishyira kuri iyi album ye, nyamara baragiherewe uburenganzira kuva mu 2015.

Bakomeje bavuga ko babanje guhamagara Lady Gaga n'itsinda bakorana bagira ngo babasabe guhagarika kugikoresha kuko gisa n'icyabo, ariko bavunira ibiti mu matwi bakomeza kugikoresha.

Iyi kompanyi ikaba isaba ko bahabwa inyishyu, ndetse bagahabwa ku nyungu Lady Gaga yabonye ubwo yakoreshaga iki kirango cyabo ndetse bakanamuhagarika gukomeza kugikoresha.

Iyi album ya Lady Gaga yagiye hanze tariki 07 Werurwe 2025, ikaba iriho indirimbo 14.

Lady Gaga yajyanwe mu nkiko 

Ibirango bya kompanyi ya Lost International