Umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona y’Ubwongereza muri 2024/25 n’ibitego 15, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga,nyuma yo gushyira hanze amafoto ye n’umuryango we bizihiza Noheli.
Mohamed Salah uzwiho kwizera idini rya Islam, akunze kugaragara mu kibuga asenga mbere y’umukino kandi ashimira Allah igihe cyose atsinze igitego. Iyi myitwarire yateye abantu benshi gukunda uyu mukinnyi, cyane cyane abayisilamu, bamushimira ubudahemuka bwe ku idini.
Kuryoherwa na Noheli byateye Mohamed Salah kwibasirwa na bamwe mu bakunzi be.
Ariko, igikorwa yakoze cyo kwitabira no kwizihiza Noheri uyu mwaka cyateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bayoboke b’abayisilamu bagaragaje ko batishimiye icyo gikorwa, bavuga ko iki cyemezo kidakwiriye abizera b’abayisilamu.
N’ubwo bimeze gutyo, hariho n’abandi bamushyigikiye bavuga ko kwizihiza Noheli ari umuco kandi ko bitagomba kugira aho bihurira n’idini.
Icyakora Mohamed Salah ntacyo yavuze nyuma y’izo mpaka, n’ubwo ibyo yakoze bikomeje kuvugisha abatari bake.
