Gutwita kwa Sheebah Karungi ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu myidagaduro yo mu gihugu cya Uganda ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika birimo n'u Rwanda, bitewe n'uko ari kenshi byagiye bivugwa ko atwite ariko akabitera utwatsi.
Sheebah Karungi yagiye aterwa amabuye n'abantu bamushinja kwanga gushaka umugabo ngo abyare agire umuryango nk'abandi nyamara imyaka ye yari ikomeje kwiyongera, ndetse bamwe ntibatinyaga kumwita igishegabo.
Sheebah Karungi ubwo aheruka mu Rwanda yabajijwe ku byo kuba atwite arabihakana bitewe n'uko igihe yashakaga ko bizamenyekanira cyari kitaragera, gusa yavuze ko igihe nikigera azabyara ariko atazigera ashaka umugabo babana.
Kuri ubu nyuma y'ibyavuzwe byose bikarangira Sheebah yibarutse, bamwe mu bo bakorana bya hafi barimo abakobwa bamubyinira bari baramaze kwishyiramo imyumvire ko batazigera babyara, baravuga ko bahise bahindura imyumvire.
Umubyinnyikazi we uzwi nka 'Ritha Dancehall', mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ruth Kalibbala, yavuze ko igihe cyose atigeze yiyumvamo ko azaba umubyeyi.
Avuga ko nyuma y'uko nyirabuja (Sheebah) abyaye, byahise bimuzamuramo amaranganutima yo kumva ko nawe yazagira abana akitwa umubyeyi.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe ari umuntu ukunda kureba abana, ariko nta na rimwe yigeze yibona ari kurera abe.
Ati "Kugeza n'ubu ntabwo nigeze nkunda abana. Nakundaga kubareba ariko ibyo kubyara ntabikozwa, ariko ubwo nabonaga mabuja abyaye, natekereje ko ari ibintu byiza."
Sheebah Karungi yibarutse imfura y'umuhungu tariki 25 Ugushyingo 2024, mu gihugu cya Canada ari n'aho ari kubarizwa kuri ubu.
Umubyinnyikazi Ritha Dancehall avuga ko Sheebah yatumye nawe ashaka kubyara

