Korea ya Ruguru: Gutandukana n'uwo mwashakanye bikomeje kuba icyaha gikomeye

Korea ya Ruguru: Gutandukana n'uwo mwashakanye bikomeje kuba icyaha gikomeye

 Jan 7, 2025 - 14:33

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko abantu bazongera guhana gatanya muri icyo gihugu bazajya bashyirwa mu nkambi, bagahabwa igihano cyo gukora imirimo ivunanye mu gihe cy’amezi atandatu, mu gihe gatanya izajya ifatwa nk’icyaha gikomeye cyo kwangiza umuco w’ubusosiyarisiti(Socialism) muri icyo gihugu.

Nk’uko amakuru ava mu binyamakuru byo muri Korea ya Ruguru abivuga, abagore bazajya bemera gutandukana n’abagabo babo bashobora guhanishwa ibindi bihano birimo no gufungwa igihe kirekire. Ibi bishimangira ikazwa ry’ingamba nshya zari zisanzweho, aho uwasabye gatanya ari we wahanwaga kabone n’ubwo yaba yayisabye kubera ikibazo cy’ihohoterwa.

Kugeza mu mwaka ushize, uwakaga gatanya ni we wahabwa igihano cy’imirimo y’uburetwa, gusa guhera muri uyu mwaka umugore n’umugabo batandukanye bazajya bahita bajyanwa muri iyo mirimo umucamanza akimara kwemeza ko batandukanye, tutibagiwe ko hari n’abazajya bafungwa.