Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we baraye i Kigali- Amafoto

Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we baraye i Kigali- Amafoto

Date: Jun 21, 2022 - 23:52   || Updated: Jun 22, 2022 - 09:55


Igikomangoma cya Wales ibarizwa mu bwami bw’u Bwongereza [United Kingdom], Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles baraye basesekaye i Kigali aho bitabiriye inama ya CHOGM irimo kubera mu Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2022.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2022 ku isaa i saa tatu z’ijoro nibwo Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we Camilla Parker Bowles [Duchess of Cornwall] bageze i Kigali nyuma y’uko byari byatangajwe ko barara bageze i Kigali, baje kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Aba bombi bakigera i Kigali bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye na Omar Daair uhagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda.

Igikomangoma Cya Wales, Charles aje mu Rwanda ahagarariye umwamikazi w’u Bwongereza nyuma y’uko tariki 14 Werurwe 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth, aribwo hatangajwe ko ariwe uzaza ahagarariye Umwamikazi Elisabeth II mu nama ya CHOGM. 

Prince Charles wa Wales kandi akunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza mu bikorwa bya Comonwealth bitandukanye kuko igihugu cya Wales nacyo kibarizwa mu bwami bw’u Bwongereza [Uk] United Kingdom.

Prince Charles si ubwa mbere ahagarariye Umwamikazi Elisabeth II muri CHOGM kuko amaze kumuhagararira ubugira gatanu muri, yamuhagarariye  muri CHOGM yo muri 1997 yabereye Edinburgh, muri 2007 yabereye muri Uganda, iya 2013 yabereye Sri Lanka, muri 2015 yabereye muri Malta ndetse n’iyo muri 2018 yabereye mu Bwongereza ari nayo yaherukaga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)