Kodak Black yategetswe n'urukiko kwishyura indezo ikomeje kuvugisha benshi

Kodak Black yategetswe n'urukiko kwishyura indezo ikomeje kuvugisha benshi

 Oct 15, 2025 - 21:49

Umuraperi w’Umunyamerika Kodak Black yongeye kugaragara mu nkuru z’ubutabera, nyuma y’uko urukiko rumutegetse kwishyura amafaranga y'umurengera ajyanye n'indezo y’umwana we, gusa benshi bakomeje kuyibazaho

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko urukiko rwategetse Kodak Black kujya yishyura ibihumbi 10 by'amadorari (arenga miliyoni 14 Frw) buri kwezi nk'amafaranga y'indezo y'umwana.

Ntabwo ari ibyo gusa, kuko yanasabwe kwishyura ibihumbi 50 by'amadorari (arenga miliyoni 70 Frw) ku mubyeyi w’uwo mwana, kugira ngo agure imodoka izamufasha mu gutwara no kwita ku mwana uko bikwiye.

Uretse ayo mafaranga, Kodak Black yategetswe kandi kwishyura ibihumbi 90 by'amadorari, (arenga miliyoni 126 Frw) nk'amagarama y'urubanza.

Ibi byose, nk’uko urukiko rwabitangaje, bigize igice cy’inshingano z’ubukungu umuraperi afite mu bijyanye no kurera umwana we no kwishyura ibindi byatanzwe mu rwego rwo kurangiza iyi dosiye.

Kodak Black, ubusanzwe uzwiho kugira ubuzima bwuzuyemo ibibazo n’amakosa amugonganisha n’amategeko, ntacyo aratangaza ku by’iri tegeko rishya rimusaba kwishyura ayo mafaranga.

Kodak Black akomeje kugongana n'amategeko