Kim Kardashian yongeye gutsindwa ikizamini

Kim Kardashian yongeye gutsindwa ikizamini

 Nov 9, 2025 - 08:15

Umunyamideli akaba n’umushoramari, Kim Kardashian, yemeje ko yongeye kunanirwa gutsinda ikizamini cyo kwinjira mu Ihuriro ry’Abavoka rya California (California Bar Exam), ariko avuga ko urugendo rwe rwo kuba umwavoka rugikomeje kandi atazacika intege.

Abinyujije ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Kim yavuze ko nubwo atigeze agira amahirwe yo gutsinda kuri iyi nshuro, afite icyizere ko bizageraho bigakunda. 

Yagize ati:“Imyaka itandatu muri uru rugendo rwo kwiga amategeko, kandi ndacyahagaze, kugeza ubwo nzatsinda ikizamini. Nta nzira ngufi, nta gucika intege ni ukwiga cyane no kongera imbaraga".

Kim Kardashian yagiye agaragaza ko afite inyota yo gukurikira inzira ya nyakwigendera se, Robert Kardashian, wari umwavoka uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane mu rubanza rwa O.J. Simpson mu myaka ya 1990.

Kim akomeje kwiga amategeko binyuze muri porogaramu yihariye yitwa apprenticeship program, ituma umuntu yiga amategeko akorana n’abavoka b’inzobere aho kwinjira muri kaminuza y’amategeko isanzwe.

Uyu mubyeyi w’abana bane, kandi uzwi cyane ku isi kubera ibikorwa bye mu itangazamakuru n’imideli, yakomeje gushimangira ko intego ye atari izina cyangwa ubutunzi, ahubwo ari uguharanira ubutabera n’icyubahiro cy’umuryango we.