Kera kabaye Ukraine yakiriye indege kabuhariwe zirasa ibisasu kilimbuzi

Kera kabaye Ukraine yakiriye indege kabuhariwe zirasa ibisasu kilimbuzi

 Jul 11, 2024 - 07:37

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zisanzwe zikora indege za f-16 zatangaje ko iza mbere zageze muri Ukraine zitanzwe n'Ibihugu by'inshuti, ndetse Perezida wa Ukraine nawe yashimiye iyo nkunga yemeza ko igiye gutuma batanga isomo rya gisirikare ku Burusiya.

Mu nama ya OTAN iri kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, umunyamanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Amerika Antony Blinken yatangaje ko Ibihugu bya Denmark n'Ubuholandi byarangije gutanga indege za f-16 kuri Ukraine ngo izikoreshe mu ntambara n'Uburusiya.

Blinken yavuze ko izo ndege zizatangira kurwanishwa muri iyi mpeshyi, kandi ko bizeye ko zizafasha Ukraine kwirwanaho no gukumira ubushotoranyi bw'Uburusiya, icyakora ntabwo yatangaje umubare w'indge ibyo bihugu byohereje muri Ukraine.

Izi ndege zoherejwe muri Ukraine, ikaba yarakomeje gutakamba izisaba, ariko bibanza gutera impaka, bitewe n'uko zikoranye ikoranabuhanga rikomeye ndetse zikaba zishobora no gutwara imitwe y'ibisasu kilimbuzi.

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ikaba yari yaranze gutanga uburenganzira ku bihugu bizifite ngo bizihe Ukraine kuko ari yo yazikoze, bityo akaba ari nayo igena aho zikoreshwa.

Icyakora nubwo izi ndege zagizwe indahiro, ariko u Burusiya nabwo bufite izindi zo mu bwoko bwa sukhoi nazo ziri ku rwego rumwe nizi za f-16, ndetse bafite n'izindi ziyirenze za sukhoi-35, bakaba bataranahwenye kuvuga ko izi ntacyo zizakora cyihariye ku mirongo y'urugamba.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko ashimiye Ubuholandi na Denmark kuba babahaye ubufasha, asaba Ibihugu bya OTAN kuba bakomeza kubagezaho inkunga.