Kendrick Lamar ntiyatengushye, Bruce Melodie ahacana umucyo, Ariel Wayz atungura abafana! Ibyaranze igitaramo cya Move Afrika!

Kendrick Lamar ntiyatengushye, Bruce Melodie ahacana umucyo, Ariel Wayz atungura abafana! Ibyaranze igitaramo cya Move Afrika!

 Dec 7, 2023 - 04:47

Nyuma y'iminsi abantu bategereje igitaramo cya Move Afrika, by'umwihariko benshi barajwe ishinga n'umuraperi w'Umunyamerika, Kendrick Lamar, umunsi washyize uragera maze na we ntiyabatenguha abakorera igitaramo batazibagirwa, abifashijwemo n'abahanzi nyarwanda nka Bruce Melodie na Ariel Wayz na bo bagaragaje ko umuziki w'u Rwanda ufite imbaraga, kandi bakunzwe.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibitaramo bya Move Afrika, cyabaye ku mugoroba w’ejo i Kigali, cyatanze itandukaniro ku bindi bitaramo.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yeretswe urukundo rwinshi n'abari bitabiriye igitaramo

Abaturage bari bakubise  BK Arena buzuye, bitabiriye iki gitaramo cya  Move Afrika Afrika, bagize ijoro ridasanzwe ry’umuziki, umuco, n’ubuvugizi byatumye benshi bavuga ko mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba, iki gitaramo ari kimwe mu bizibukwa mu minsi iri mbere, muri iyi gahunda nshya y’ibitaramo bizenguruka Afurika, ariko bikanatumirwamo abahanzi mpuzamahanga.

Ibi birori byataguwe n’umuryango mpuzamahanga  Global Citizen hamwe na pgLang, n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda RDB. Igitaramo cyo kubitangiza cyabereye mu Rwanda, cyagaragayemo umuraperi Kendrick Lamar, ndetse kigaragaramo abandi abahanzi nyafurika  ndetse n’abandi bantu batandukanye mu myidagaduro nyafurika. 

Bruce Melodie Abanyarwanda bamweretse ko bamukunda

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie, ni we wabimburiye abandi bahanzi, maze ahanyurana umucyo abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe  nka “Katerina”, “When She’s Around” na “Henzapu”.

Umusizi w'Umunyawanda, Fred Mfuranzima, na we yasusurukije abari muri BK Arena abinyujije mu gisigo cye yise, “Unstoppable Sea”.

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki gitaramo yagize ati: “Hari ibintu byinshi dushobora gukemurira hamwe. Dukoreye hamwe, umugabane wacu wakomera kandi ukabasha gukemura ibibazo byinshi duhura na byo. Twiteguye kwakira abaturage baturutse mu mpande zitandukanya ku isi buri mwaka, hano muri Kigali, binyuze muri Move Afrika.
 Ndizera mwiyumvise nk'abari mu rugo, mwese, kandi nizeye ko tuzongera kukubona mu minsi ya vuba.“

Zuchu yanyeganyeje urubyiniro muri BK Arena

Tugarutse ku bahanzi, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Zuchu, na we yanyeganyeje urubyiniro, abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo “Kwikwi”, “Honey” na ““Utaniua”.

Umubyinnyijazi w’Umunyarwanda, Sherrie Silver, na we yongeye guhagurutsa BK Arena, akoresheje abaririmbyi, ndetse n'ababyinnyi bakiri bato barenga 40 baturutse muri Sherrie Silver Foundation, na bo imbino zabo ntizizibagirana.

Ariel Wayz yatunguranye azana ku rubyiniro Kivumbi King na Bruce The 1st

Si abo gusa kandi, kuko  DJ TOXXYK na Ariel Wayz bafatanyije mu ndirimbo zitandukanya, nka “Tattoo’ na “You Should Know',  maze nyuma Ariel Wayz aza gutungura bari muri BK Arena, ubwo yahamagaraga abaraperi babiri bo mu Rwanda Kivumbi King na Bruce The  1st ngo bamufashe kuririmba indirimbo “Demo” bakoranye.

Kendrick Lamar yasusurukije Abanyarwanda nkuko bari babyiteze

Umuhanzi wari utegerejwe kurusha abandi ni Kendrick Lamar, waje kuza ku rubyiniro azanye imbaga nyinshi, maze akaririmbira Abanyarwanda indirimbo ze nyinshi, yibanda ku zikunzwe kurusha izindi.