Kanye West n'umugore we Bianca Censori bajyanwe mu nkiko

Kanye West n'umugore we Bianca Censori bajyanwe mu nkiko

 Jul 1, 2024 - 10:49

Umuraperi Kanye West n'umugore we Bianca Censori badasiba kuvugwa mu itangazamakuru, bongeye kujyanwa mu nkiko bashinjwa ubwambuzi no koherereza amashusho y'urukozasoni abana bataruzuza imyaka y'ubukure.

Aba bombi bakaba bajyanywe mu nkiko n'abahoze babafasha kubaka urubuga rwa 'Yeezy Porn' Kanye West azajya acururizaho amashusho y'urukozasoni nk'uko aherutse kubitangaza ko agiye kwinjira muri ubu bucuruzi.

Nk'uko impapuro z'ikirego zibigaragaza, ababajyanye mu nkiko barashinja Kanye West n'undi witwa Milo Yiannopoulos kubafasha kububakira urubuga bazajya banyuzaho ayo mashusho, bamara kurwuzuza bakanga kubishyira amafaranga yabo nk'uko babivuganye.

Kanye West n'uyu mukozi we Milo Yiannopoulos Kandi bakaba bashinjwa gukoresha abakozi benshi b'abirabura barimo n'abana b'imyaka 14 y'amavuko bataruzuza imyaka y'ubukure muri uyu mushinga.

Aba bakozi bavuga ko bari barumvikanye ko nibamara kurwuzuza, bazabishyura akayabo k'amadorari 120,000, ndetse ntibigeze binubira igitutu bashyirwagaho cyo gukoreshwa amasaha menshi.

Aba bakozi bavuga ko abayobozi babo b'abazungu babatotezaga, bakabavunisha, bakabahohotera ndetse rimwe na rimwe bakanga kubaha amafaranga y'umubyizi wabo babaziza ko ari abirabura.

Icyakora Bianca Censori we ntabwo yari yigeze aregwa gusa nyuma y'uko iki kirego kigejejwe mu rukiko, byaje no kugaragara ko uyu mugore yoherereje amashusho yeruye y'urukozasoni aba bana b'imyaka 14 y'amavuko bakoraga kuri uyu mushinga.

Ibi byatumye nawe ahita ashinjwa koherereza amashusho y'urukozasoni abana bataruzuza imyaka y'ubukure.

Bakaba basabye urukiko ko bakwishyurwa amafaranga yose babarimo ndetse bakaba n'impozamarira y'ihohoterwa bagiye bakorerwa bikabangiza amarangamutima yabo.