Kanye West akomeje guteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga 

Kanye West akomeje guteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga 

 Sep 28, 2025 - 20:56

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West, yongeye gutungura abakunzi be kubera ubutumwa budasanzwe ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa bwe, Kanye West yagaragaje urutonde rw’abantu yavuze ko bamugambaniye bikomeye, benshi batungurwa no kubona harimo n’umukobwa we North West.

Yavuze ko ibyo yabonye ari ububabare budashobora gukira kubera ukuntu ibyo bamukoreye byamukoze ku mutima.

Uretse North West, Kanye yanashyize kuri urwo rutonde rwe uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, umuraperi Diddy, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, iShowSpeed, ndetse n'abandi benshi.

Iyi si yo nshuro ya mbere Kanye West agaragaza amagambo akakaye kuri bamwe mu bo bahoze bafitanye ubucuti cyangwa imikoranire, gusa gutunga agatoki umwana we w’umukobwa byatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, bibaza icyaba kiri inyuma y’iki gikorwa cye giteye urujijo.

Kanye West yatunguye benshi ashinja umukobwa we kumugambanira 

North West se aramushinja kumugambanira