Ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, Nyakubahwa Paul Kagame yagarutse ku bikunze kuvugwa ko imibare y'abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'iva mu matora ari imihimbano.
Paul Kagame yavuze ko udashobora guhimba imibare y'abantu bahora baza buri munsi keraka ubaye uri umusazi.
Yashyimangiye ko kandi udashobora guhimba iterambere, ubumwe cyangwa kuba FPR.
Ati "Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk'iyi yaje, ntiwahimba abahora baza buri munsi, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntubshobora guhimba ibyo ari byo byose. Nta n'ubwo wahimba kuba FPR."
Paul Kagame kandi yashimiye abaturage baje ari benshi kumva imigabo n'imigambi ye ndetse n'abaturage bose muri rusange bagiye bamugaragariza ko bamushyigikiye muri ibi bihe byo kwiyamamaza byari bimaze ibyumweru bitatu.
Biteganyijwe ko tariki 14 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye hanze y'igihugu nibwo bazatora, ni mu gihe tariki ya 15 na 16 ari bwo abatuye mu gihugu bazatora.
