Justin Bieber yongeye gutera utwatsi abagera intorezo urugo rwe

Justin Bieber yongeye gutera utwatsi abagera intorezo urugo rwe

 Apr 25, 2025 - 21:42

Nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bivuga ko imibanire ya Justin Bieber na Hailey Bieber itameze neza, ndetse ko Hailey ahangayikishijwe n’imyitwarire y'umugabo we, ubu uyu muhanzi yahakanye aya makuru, avuga ko ameze neza n’umugore we.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Bieber yagize icyo avuga ku urushako rwe, avuga ko ubu ubuzima bwe bw'abashakanye butajegajega, mu gihe asaba abantu kureka kumva amazimwe.

Bieber yagize ati: "Jye na Hailey tumeze neza rwose. Abantu bakwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro kubera ishyari ariko ukuri ni uko urushako rwacu rukomeye, kandi ntiduhungabana. Njye na Hailey tumeze neza rwose ... urusaku rwo kuri interineti ntiruduhungabanya."

Justin Bieber yongeye gutera utwatsi abagera intorezo urugo rwe 

Bavuga ko ibihuha bivuga ko abashakanye batabanye ari nyuma yuko Bieber agaragaye wenyine mu rugendo ndetse akagaragara no mu birori atari kumwe na Hailey mu gihe yagaragaye abyinisha umuraperi Sexyy Red.

Aba bombi bashakanye mu ibanga mu 2018 ndetse bamaze kwibaruka umwana wabo wa mbere, Jack Blues Bieber, wavutse mu mpera za 2024.

Justin Bieber yavuze ko urugo rwe rudatewe ubwoba n'ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga