Mu gihe hashize iminsi mike iserukiramuco muzika rya Coachella ribaye, amagambo ni menshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko umuhanzi Justin Bieber agaragaye asoma Jaden Smith ku itama.
Justin Bieber yagaragaye asoma ku itama Jaden Smith
Impaka zatangiye nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Bieber asuhuza Jaden mu buryo butandukanye n’abandi bantu, amuhobera amuhobera ndetse akanamusoma ku itama.
Ni ibintu byateje impagarara ku mbuga zitandukanye, benshi bavuga ko atari ngombwa ko abagabo basuhuzanya basomana, ndetse batumva n’igisobanuro cyabyo.
Ubushuti bwa Justin Bieber na Jaden Smith batangiye mu mwaka wa 2010, nyuma yo gukora indirimbo yitwa “Never Say Never” yakoreshejwe muri firime yitwa “Karate Kid” yanakinwe Jaden Smith.
Ubushuti bwa Justin Bieber na Jaden Smith bumaze igihe
Uko gusomana kwabrreye mu birori bya Coachella, aho Justin Bieber yanasusurukije ababyitabiriye afatanyije n’abanya-Nigeria babiri, Tems na Wizkid, mu ndirimbo bise 'Essence'.