Jürgen Klopp yagize icyo avuga ku byo kuba yakongera gutoza

Jürgen Klopp yagize icyo avuga ku byo kuba yakongera gutoza

 Jun 29, 2025 - 11:32

Umutoza uri mu bakomeye ku mugabane w'i Burayi, Jürgen Klopp yatangaje ko nta gahunda afite yo kugaruka mu mwuga wo gutoza yasezeye mu mwaka 2024.

Benshi bakunda kugaruka kuri uyu mutoza bemeza ko yasezeye kare byanatumye mu minsi ishize ahuzwa cyane na Real Madrid, ubwo byamenyekanaga ko Carlo Ancelotti azagenda.

Jürgen Klopp agaruka ku kuba yagaruka mu mwuga yagize ati "Simbishaka ukundi…ndi njye! Sinshobora  gufata ikipe ngo nyitoze. Ibyo byansubiza mu buryo bwo kwivanga muri byose nk'uko byahoze, kandi rwose simbona ibyo byakongera kubaho ukundi."

Uyu mutoza w'imyaka 58 y'amavuko, mu kiganiro yatanze yanagarutse ku gikombe cy'Isi cy'Amakipe (Club World Cup) avuga ko ari cyo gitekerezo kibi cyabayeho mu mateka y'umipira w'amaguru.

Yagize ati "Irushanwa rya Club World Cup n'icyo gitekerezo kibi cyane cyigeze gishyirwa mu mupira w’amaguru. Abantu batigeze na rimwe bagira aho bahurira n’ibikorwa bya buri munsi by’umupira ni bo bari gutanga ibi bitekerezo.”

Akomeza agira ati “Ndatinya ko umwaka utaha abakinnyi bazagira imvune batigeze bagira na rimwe. Nibatanabigira icyo gihe, bizababaho mu gikombe cy’Isi cyangwa nyuma yacyo.” 

Kuri ubu Jürgen Klopp watoje amakipe arimo Liverpool na Borussia Dortmund afite akazi muri Red Bull, aho ashinzwe ibikorwa bya siporo  ku isi yose.

Umutoza Jürgen Klopp benshi bemeza ko  ari mu batoza beza babayeho i Burayi

Kuri ubu umutoza Jürgen Klopp afite akazi muri Red Bull