Juno Kizigenza yavuze ku mubano we na Bruce Melodie uvugwamo agatotsi

Juno Kizigenza yavuze ku mubano we na Bruce Melodie uvugwamo agatotsi

 Jan 20, 2025 - 19:36

Juno Kizigenza yashyize umucyo ku makuru avuga ko hari umwuka mubi hagati ye na Bruce Melodie wagize uruhare runini mu muziki we, akomoza ku mpamvu atagaragaye mu gitaramo cyo gusogongeza abantu kuri album ye aherutse gushyira hanze, Colorful Generation.

Hari hashize iminsi bivugwa ko hagati ya Bruce Melodie na Juno Kizigenza umubano wabo urimo agatotsi, akaba ariyo mpamvu Juno Kizigenza atajya agaragara mu bikorwa byo gushyigikira Bruce Melodie nko kwitabira ibitaramo bye n’ibindi.

Uyu mwuka mubi wavugwaga hashingiwe ku kuba Juno Kizigenza nawe yaragombaga kugaragara mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Kenny Sol bari bahuriye muri label y’Igitangaza ya Bruce Melodie, ariko biza kurangira Juno indirimbo ayikuwemo.

Kenny Sol ahamya ko koko ajya gutangira iyi ndirimbo byari biteganyijwe ko Juno Kizigenza nawe azayigaragaramo, ariko biza kurangira Bruce Melodie asabye ko Juno atayijyamo.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukuboza 2024 ubwo Bruce Melodie yasogongezaga abakunzi be album yise ‘Colorful generation’ aherutse gushyira hanze, Juno Kizigenza ntiyigeze ahagaragara bituma abantu bongera gushidikanya ku mubano wabo.

Mu kiganiro Juno Kizigenza yagiranye na ‘Igihe Kulture’, yavuze ko umubano we na Bruce Melodie nta kibazo na kimwe kirimo kuva batandukana mu 2021.

Yavuze ko impamvu atagaragaye mu gitaramo ke, byatewe n’uko byahuriranye n’akandi kazi yari afite muri icyo gihe bituma atabasha kuhagera, ariko ahamya ko iyi album ye ari kuyumva ndetse ko impamvu atarayisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga ze ari uko atararangiza kuyumva.

Ati “NJyewe na Bruce umwuka ni mwiza pe! Kuva nava no mu itsinda ry’Igitangaza ngatangira kwikorana. Bruce nk’uko mu bizi ntabwo twigeze dutandukana mu mahane, byari amasezerano buri wese aca inzira ze kandi twese byarakunze.

“Na n’ubu turahamagarana ntaribi rye. Buriya impamvu ntarasangiza abantu album ye ni ukubera ko ntarayumva ngo nyirangize.”

Juno Kizigenza yatangaje ko we na Bruce Melodie babanye neza