Jose Chameleone yahaye gasopo abakomeje gukwirakwiza ibihuha ku buzima bwe

Jose Chameleone yahaye gasopo abakomeje gukwirakwiza ibihuha ku buzima bwe

 Feb 19, 2025 - 08:31

Umuhanzi Jose Chameleone yihanangirije umunyamakuru wo muri Uganda witwa 'Janie Namukasa', ukomeje gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko Chameleone ari mu maboko atari aye.

Mu mashusho Jose Chameleone yanyujije kuri Instagram ye, yaburiye uyu munyamakurukazi ukomeje gukwirakwiza ibihuha ko Chameleone yatawe muri yombi, amubwira ko nabikomeza bishobora guhura n'ibibazo.

Ni ubutumwa yatambukije nyuma y'uko mu gitondo cyo ku munsi w'ejo tariki 18 Gashyantare 2025, uyu munyamakurukazi yatangaje ko Chameleone yatawe muri yombi azira gukubita umuhanzikazi Juliette Zawedde.

Chameleone yavuze ko atigeze atabwa muri yombi, kuko ari kwa muganga aho agiye kubagwa impindura.

Ku munsi w'ejo nibwo byamenyekanye ko Chameleone yongeye kujyanwa kwa muganga igitaraganya, nyuma y'uko mu minsi yashize yari yatangaje ko arimo gukira.