Jose Chameleone ashobora kutarenza imyaka ibiri yo kubaho

Jose Chameleone ashobora kutarenza imyaka ibiri yo kubaho

 Dec 16, 2024 - 10:46

Jose Chameleone uherutse kujyanwa kwa muganga igitaraganya, hamenyekanye uburwayi bwamuzonze ku buryo ashobora kwisanga atarengeje imyaka ibiri akiri ku Isi.

Nk'uko byatangajwe n'umuhungu we w'imfura, Abba Marcus, yabyaranye na Daniella Atim, yavuze ko ubu Papa we ari guhangana n'ibibazo cy'uburwayi bufata ibihaha.

Mu mashusho yanyujije kuri Tik Tok ye, yavuze ko abaganga bari gukurikirana Papa we bababwiye ko ubu burwayi bwatewe n'uko Jose Chameleon cyane yanyweye ibiyobyabwenge igihe kirekire, aho yari yaramaze kubatwa nabyo.

Yavuze ko kandi abaganga bababwiye ko mu gihe yakomeza kunywa ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru, adashobora kurenza imyaka ibiri agihumeka umwuka w'abazima.

Uyu musore kandi muri ubu butumwa yavuze ko uku kubatwa n'ibiyobyabwenge byatumye atakaza ibiro byinshi, ku buryo byatumye abantu bibasira Mama we bamushinja kumutererana, icyakora uyu mwana we avuga ko mama we atakabaye abirenganyirizwa.

Avuga ko ababyeyi n'abavandimwe ba Jose Chameleone aribo bakagombye kunengwa cyane kuko batigeze bakora inshingano zabo nk'ababyeyi, ahubwo batereranye umwana wabo.

Yanenze kandi inshuti ze, aho yagaragaje ko nabo bitaye ku nyungu z'amafaranga bamukurikiyeho aho kwita ku buzima bwe.

Abba Marcus, yatangaje ko Papa we ashobora arwaye indwara y'urwagashya