Rashford yinjiye muri Barça mu buryo bw’intizanyo, aba umukinnyi wa gatatu mushya w’iyi kipe muri iki gihe cy’igura n’igurisha, nyuma y’umunyezamu Joan García na rutahizamu ukiri muto Roony Bardghji.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Espagne, Laporta yagize ati:“Twageze ku ntego zacu zose twari twihaye mbere y’umwaka w’imikino. Ubu nta bandi bakinnyi dutegereje. Dufite ikipe nziza n’umutoza mwiza, Hansi Flick, witeguye kuzamura abakinnyi bakiri bato igihe bibaye ngombwa.”
Nubwo Barça igomba gukurikiza amategeko ya financial fair play ya LaLiga, Laporta yavuze ko nta mpamvu bafite yo kugurisha abakinnyi ku gitutu.
Ibi byaje gukomezwa n’amakuru yemeje ko Pau Víctor yamaze kwerekeza muri Braga yo muri Portugal, mu masezerano ashobora kugera kuri miliyoni 15 z’amayero. Iyi nkuru yaje ikurikira iy’undi mukinnyi w’inyuma, Pablo Torre, werekeje muri Mallorca.
Laporta yakomeje agira ati:“Hari imishahara tuzazigama, kandi hari n’izindi mpinduka ziri hafi. Ntabwo duteganya kugurisha abakinnyi ku giciro cyo hejuru, nubwo hari amakipe abifuza.”
Yongeyeho ko intego ari ugukomeza umutima w’ubufatanye n’ubumwe bwagaragaye mu ikipe umwaka ushize, ari na byo byongeye gutuma abafana bagaruka ku ikipe yabo.
Yagize ati:“Tuzirinda gutakaza abakinnyi b’ingenzi. Nta mazina mvuga, kuko twishimiye buri wese. Ariko hari imyanya ifite abakinnyi benshi, bityo hakenewe impinduka zoroheje.”
Ku bijyanye n’uko bazubahiriza amategeko ya LaLiga, Laporta yavuze ko barimo kuzigama ku mishahara no gukora andi mavugurura y’imbere mu ikipe, byose bigamije gushobora kwandikisha abakinnyi bashya.
Kuri ubu, Barça yageze mu Buyapani aho bitegura gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Vissel Kobe ejo ku Cyumweru.
Rashford, García na Bardghji bashobora gukina umukino wabo wa mbere, hamwe n’abandi bakinnyi bakiri bato barimo Diego Kochen, Guille Fernández, Toni Fernández, Pedro “Dro” Fernández na Jofre Torrents bahamagawe na Flick ngo bigaragaze.
